Gutegeka Kwa Kabiri 4:9

Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.

Imirongo ikikije uyu

4:8 Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?

4:9 Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.

4:10 Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo.”

Ubuhinduzi n’inkomoko