Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
Gutegeka Kwa Kabiri 7:14
Imirongo ikikije uyu
7:13 Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n’imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y’impeke yawe na vino yawe n’amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.
7:14 Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
7:15 Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.