Kuko natinyaga uburakari n’umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.
Gutegeka Kwa Kabiri 9:19
Imirongo ikikije uyu
9:18 Nikubita hasi imbere y’Uwiteka nk’ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima ntanywa n’amazi, mbitewe n’icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukora icyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza.
9:19 Kuko natinyaga uburakari n’umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.
9:20 Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we.