Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Gutegeka Kwa Kabiri 9:5
Imirongo ikikije uyu
9:4 Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe.
9:5 Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
9:6 Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindūre, kuko uri ubwoko butagonda ijosi.