“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
Habakuki 2:18
Imirongo ikikije uyu
2:17 Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw’inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw’amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n’umurwa n’abawutuyemo bose.
2:18 “Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
2:19 Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.