Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka rushinzwe.
Hagayi 2:18
Imirongo ikikije uyu
2:17 Nabateje amapfa no kuma n’uruhumbu n’urubura byonona ibyo mwakoraga n’amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.
2:18 Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka rushinzwe.
2:19 Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n’umutini, n’umukomamanga n’umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”