‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk’ubusa?
Hagayi 2:3
Imirongo ikikije uyu
2:2 “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’abasigaye bo muri ubwo bwoko uti
2:3 ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk’ubusa?
2:4 Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,