Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana.
Hoseya 10:2
Imirongo ikikije uyu
10:1 Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw’igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z’ibigirwamana.
10:2 Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana.
10:3 Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?”