“Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.
Hoseya 11:8
Imirongo ikikije uyu
11:7 Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n’umwe uyihimbaza.
11:8 “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.
11:9 Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.