Efurayimu yatunzwe n’ibintu by’umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w’iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n’urugomo. Basezerana n’abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
Hoseya 12:2
Imirongo ikikije uyu
12:1 Efurayimu angotesheje ibinyoma, n’inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera.
12:2 Efurayimu yatunzwe n’ibintu by’umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w’iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n’urugomo. Basezerana n’abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
12:3 Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n’imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n’ibyo yakoze.