kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk’umunsi yavutseho, nkamuhindura nk’ikidaturwa, nkamugira nk’igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
Hoseya 2:5
Imirongo ikikije uyu
2:4 ‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n’ubusambanyi abukure hagati y’amabere ye,
2:5 kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk’umunsi yavutseho, nkamuhindura nk’ikidaturwa, nkamugira nk’igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
2:6 Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa