“Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye.
Hoseya 7:13
Imirongo ikikije uyu
7:12 Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk’ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk’uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo.
7:13 “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye.
7:14 Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera.