Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
Ibyahishuwe 12:9
Imirongo ikikije uyu
12:8 Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
12:9 Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
12:10 Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.