Ibyahishuwe 14:2

Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, kandi nk’iry’inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga zabo,

Imirongo ikikije uyu

14:1 Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.

14:2 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, kandi nk’iry’inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga zabo,

14:3 baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.

Ubuhinduzi n’inkomoko