Ibyahishuwe 15:3

baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.

Imirongo ikikije uyu

15:2 Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,

15:3 baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.

15:4 Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”

Ubuhinduzi n’inkomoko