Ibyahishuwe 18:7

Nk’uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’

Imirongo ikikije uyu

18:6 Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.

18:7 Nk’uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’

18:8 Ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy’imbaraga.”

Ubuhinduzi n’inkomoko