Ibyahishuwe 19:20

Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari bazima.

Imirongo ikikije uyu

19:19 Nuko mbona ya nyamaswa n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n’ingabo ze.

19:20 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari bazima.

19:21 Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.

Ubuhinduzi n’inkomoko