akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
Ibyahishuwe 20:3
Imirongo ikikije uyu
20:2 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,
20:3 akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
20:4 Mbona intebe z’ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y’abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n’ijambo ry’Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.