Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
Ibyahishuwe 22:19
Imirongo ikikije uyu
22:18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
22:19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
22:20 Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.