Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
Ibyahishuwe 3:20
Imirongo ikikije uyu
3:19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
3:20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
3:21 “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.