Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’
Ibyahishuwe 3:4
Imirongo ikikije uyu
3:3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
3:4 Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’
3:5 “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.