Kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y’Imana.
Ibyahishuwe 4:5
Imirongo ikikije uyu
4:4 Iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe makumyabiri n’enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu.
4:5 Kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y’Imana.
4:6 Imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi, kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma.