Ikizima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n’ah’umuntu, naho icya kane cyasaga n’ikizu kiguruka.
Ibyahishuwe 4:7
Imirongo ikikije uyu
4:6 Imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi, kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma.
4:7 Ikizima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n’ah’umuntu, naho icya kane cyasaga n’ikizu kiguruka.
4:8 Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”