“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
Ibyahishuwe 7:3
Imirongo ikikije uyu
7:2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati
7:3 “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
7:4 Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.