kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.
Ibyahishuwe 8:9
Imirongo ikikije uyu
8:8 Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,
8:9 kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.
8:10 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.