Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
Ibyahishuwe 9:6
Imirongo ikikije uyu
9:5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
9:6 Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
9:7 Ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n’amakamba asa n’izahabu, mu maso hazo hasa n’ah’abantu.