Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.
Ibyakozwe n’intumwa 10:24
Imirongo ikikije uyu
10:23 Nuko arabinjiza arabacumbikira. Petero ajya kwa Koruneliyo Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.
10:24 Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.
10:25 Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.