Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.
Ibyakozwe n’intumwa 11:19
Imirongo ikikije uyu
11:18 Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”
11:19 Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.
11:20 Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.