Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”
Ibyakozwe n’intumwa 12:8
Imirongo ikikije uyu
12:7 Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.
12:8 Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”
12:9 Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.