Umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”
Ibyakozwe n’intumwa 16:36
Imirongo ikikije uyu
16:35 Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”
16:36 Umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”
16:37 Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”