Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?
Ibyakozwe n’intumwa 17:19
Imirongo ikikije uyu
17:18 Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.)
17:19 Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?
17:20 Ko uzanye amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”