Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze.
Ibyakozwe n’intumwa 19:18
Imirongo ikikije uyu
19:17 Ibyo bimenyekana mu Bayuda n’Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n’ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.
19:18 Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze.
19:19 Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.