Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’
Ibyakozwe n’intumwa 19:26
Imirongo ikikije uyu
19:25 Nuko abateraniriza hamwe n’abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.
19:26 Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’
19:27 Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”