Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.
Ibyakozwe n’intumwa 19:32
Imirongo ikikije uyu
19:31 Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry’ibirori.
19:32 Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.
19:33 Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregura ku bantu.