Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,
Ibyakozwe n’intumwa 2:30
Imirongo ikikije uyu
2:29 “Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu.
2:30 Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,
2:31 yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.