Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko!
Ibyakozwe n’intumwa 21:20
Imirongo ikikije uyu
21:19 Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana.
21:20 Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko!
21:21 Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y’Abayuda.