Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”
Ibyakozwe n’intumwa 25:12
Imirongo ikikije uyu
25:11 Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”
25:12 Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”
25:13 Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.