Ibyakozwe n’intumwa 26:11

No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.

Imirongo ikikije uyu

26:10 No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe mpawe ubutware n’abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.

26:11 No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.

26:12 “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n’abatambyi bakuru.

Ubuhinduzi n’inkomoko