“Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”
Ibyakozwe n’intumwa 27:10
Imirongo ikikije uyu
27:9 Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n’iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagira inama ati
27:10 “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”
27:11 Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir’inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.