kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo ‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, N’abantu bagatekereza iby’ubusa?
Ibyakozwe n’intumwa 4:25
Imirongo ikikije uyu
4:24 Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,
4:25 kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo ‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, N’abantu bagatekereza iby’ubusa?
4:26 Abami bo mu isi bateje urugamba, N’abakuru bateraniye hamwe, Kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize.’