Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.
Ibyakozwe n’intumwa 5:36
Imirongo ikikije uyu
5:35 Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.
5:36 Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.
5:37 Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa haduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana.