Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”
Ibyakozwe n’intumwa 8:26
Imirongo ikikije uyu
8:25 Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry’Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by’Abasamariya.
8:26 Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”
8:27 Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.