Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.
29:14 Umwami ucira abakene imanza zitabera, Ingoma ye izakomera iteka ryose.
29:15 Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.
29:16 Iyo abanyabyaha bagwiriye, Ibicumuro na byo biragwira, Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.