Wa mukunzi wanjye we, Nakugereranije n’ifarashi ikurura amagare ya Farawo.
Indirimbo 1:9
Imirongo ikikije uyu
1:8 Niba utabizi, wa mugore we, Uri indatwa mu bagore. Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi, Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri.
1:9 Wa mukunzi wanjye we, Nakugereranije n’ifarashi ikurura amagare ya Farawo.
1:10 Mu misaya yawe ni heza hashotsemo imishunzi, Ijosi ryawe ririmbishwa n’inigi z’amasaro y’igiciro cyinshi.