Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu, Ameze nk’inkingi z’umwotsi, Ahumurwaho n’ishangi n’icyome, N’ibihumura neza byose by’umugenza?
Indirimbo 3:6
Imirongo ikikije uyu
3:5 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni:
3:6 Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu, Ameze nk’inkingi z’umwotsi, Ahumurwaho n’ishangi n’icyome, N’ibihumura neza byose by’umugenza?
3:7 Dore ni ingobyi ya Salomo,Akikijwe n’ingabo z’intwari mirongo itandatu,Zo mu ntwari za Isirayeli.