Nari nsinziriye, Ariko umutima wanjye uba maso, Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati “Nkingurira mushiki wanjye, Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye, Kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, N’umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”
Indirimbo 5:2
Imirongo ikikije uyu
5:1 Ndaje mu murima wanjye, Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye. Nasoromye uduti tw’ishangi twanjye n’utw’imibavu yanjye, Nanyoye vino yanjye n’amata yanjye. Nimurye, yemwe ncuti, Nimunywe ni ukuri munywe cyane, Mwa bakunzi banjye mwe. Umugeni:
5:2 Nari nsinziriye, Ariko umutima wanjye uba maso, Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati “Nkingurira mushiki wanjye, Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye, Kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, N’umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”
5:3 Nikuyemo umwambaro wanjye, Nawambara nte? Nogeje ibirenge byanjye, Nabyanduza nte?