Mpura n’abarinzi bagenda umudugudu, Barankubita barankomeretsa, Abarinzi b’inkike banyambura umwitero wanjye.
Indirimbo 5:7
Imirongo ikikije uyu
5:6 Maze nkingurira umukunzi wanjye, Ariko nsanga yahavuye yigendeye. Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga, Ndamushaka ndamubura, Ndamuhamagara ntiyanyitaba.
5:7 Mpura n’abarinzi bagenda umudugudu, Barankubita barankomeretsa, Abarinzi b’inkike banyambura umwitero wanjye.
5:8 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabihanangirije, Nimubona umukunzi wanjye, Mumubwire yuko urukundo rwansābye. Abakobwa: