Indirimbo 8:5

Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n’umukunzi we? Umukwe: Nakubyukije munsi y’umutapuwa, Aho ni ho nyoko yakuramukwaga, Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni:

Imirongo ikikije uyu

8:4 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa:

8:5 Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n’umukunzi we? Umukwe: Nakubyukije munsi y’umutapuwa, Aho ni ho nyoko yakuramukwaga, Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni:

8:6 Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, Mbe no ku kuboko kwawe. Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu, Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva, Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro, Ni umuriro rwose w’Uwiteka. Umukwe:

Ubuhinduzi n’inkomoko