Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.
Itangiriro 12:5
Imirongo ikikije uyu
12:4 Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.
12:5 Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.
12:6 Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanani yari muri icyo gihugu.