Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.”
Itangiriro 17:16
Imirongo ikikije uyu
17:15 Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.
17:16 Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.”
17:17 Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”